SINDAGIRA UNSANGE - best of NTIBAHANANA Théophile
RUBEGERAMINEGA RUBEGERAMINEGA
5.68K subscribers
95,656 views
205

 Published On Apr 22, 2017

SINDAGIRA UNSANGE _NTIBAHANANA THEOPHILE

Mugabo wanjye mugabo nkunda
Ngarukira sinagusenze
Disi nagusanze nisanga kuva mu bwangavu
No mu bukumi bwanjye
None aho mbereye Ingeli y’urugo rwawe
Ndandagara nkagandurwa n’abagenzi
Nditsamura nkikirizwa n’abahetsi
Nahindukira ngo umfate mu mugongo
Nkagangahurwa n’ubwigunge
Naragiwe n’ubwigenge bwawe

Sindagira unsange dusabane,
Nka kera utarasuhuka
Kera nkikiri Rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Nakugannye naragukunze
Reka kwiheza mu rwawe
Ngo ushiturwe n’amahanga
Reka kurarikira iby’isi
Bituma udashyigikira urwo washinze
Garura umutima ku byawe mugenzi
Dore inka zirakamwa
Ibigega birahunitse
Imice yabuze kibeyura
Inkangaza rukabukira
Inzara ihari n'imwe
Ni intimba y’umutima ugukunda

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

Erega iwacu ni ahantu
Sinahangishijwe na Ruzagayura
Sinahunze amahoro y'akarande
N'inkangu y’ukuboza si yo yanteruye
Sindi ikinege sindi n’ikinegu
Sindi impunzi sindi n’imfubyi
Sindi igicibwa sindi n’incike
Naje mpurujwe n’uruga
Urugamba rw’urukundo rwo kubaka urwacu

Sindagira unsange dusabane
Nka kera utarasuhuka
Kera nkikiri rudasumbwa
Ukinsimbagiza abasizi bakansingiza

show more

Share/Embed