Jules Sentore _ BASORE [ Official Lyrics ]
Jules Sentore Jules Sentore
30.4K subscribers
8,011 views
272

 Published On Jan 26, 2024

BASORE Ft Credo Santos , Isonga Family

Song : Jules Sentore
Songwriter : Sentore Athanase , Jules Sentore , Marcel Ntazinda
Audio Producer : Boris
Video Director : Director Vyper

Basore rubyiruko rw’u Rda
Nimuhaguruke tuvune Rwanda yacu
Ntibikwiye ko Rda yacu
iheranwa n'ahahise

Dukomeze urugamba turimo
Intego yacu twese
Ni ugutanaga igihugu cyacu


Basore ntore z’u Rda mwese
Uru Rwanda rwacu nitwe ruhanze amaso
Dukomeze intambwe
Twirinde icyatugwabiza cyose

Igihe ni iki turwiyubakire
Ubu twiyemeje twese
Gukorera urwatubyaye

Basore mbaraga z’u rwanda mwese
Twibukiranye ko
inzira ikiri ndende!
Tureke kwirara!
Turinde ibyo byose twagezeho

Dukomeze guhamya igitinyiro
Cya Rwanda yacu
Erega ni ubukombe


Basore bana b’u Rwanda twese
aho turi hose
duhuje umutima nama
dufatane urunana
Turate Rwanda yacu nziza

komera
Gahore ukomeye
ucyuye inganji Rwanda
wongeye kudutera isheja


Ayiye ayiye gahorane ituze urw’imisozi igihumbi

Ayiye ayiye gahorane ituze urw’imisozi igihumbi

Ayiyee gahorane ituze urw’imisozi igihumbi
Ayiye ayiyee urw’imisozi igihumbi

Igihe ni iki tururibagize turutake turutanage
Dore wibarutse abavunyi abana bawe bari kuruhembe
Intore izirusha intambwe niyo iturangaje imbere Rwanda
Twese twiyemeje imihigo kandi tuzayesa pee (Ahubwo rero aha)

show more

Share/Embed